UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mata 2026 ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yababwiye ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zifite amazina arimo Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja n’Umutaragweja; asaba abatuye Akarere ka Burera kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo batanga amakuru ku bayobozi babegereye yerekeye ababikora.
Yagize ati:"Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko ziteganwa isuku kubera ko hari abazishyiramo ibinyabutabire n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana abandi zikabatera guhuma."
Yagize kandi ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryanngo, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu muryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge kubera, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."
Yasabye abatuye Akarere ka Burera gucuruza no kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge, kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y'abaturage n'iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere yababwiye kandi serivisi z'ubuvuzi ziyongereye kuri Mituweli n'ibyiciro by'imisanzu izatangwa, abakangurira gutangira gutanga umusanzu wa 2026-2027.
Yabasabye kandi gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ipfobya ryayo, kandi bakazitabira ibikorwa biteganijwe mu kwibuka mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babwiye kandi ingaruka zo kunywa Kanyanya n'ibindi biyonyabwenge, bagirwa inama yo kwirinda kubitunda, kubikwirakwiza, kubicuruza no kubinywa, kandi bagatanga amakuru yerekeye ababikora. Umuyobozi w'Akarere yakiriye, kandi akemura ibibazo abaturage bamugejejeho.







