UKO GUTANGIZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BYAGENZE MU NCAMAKE
Uyu munsi tariki 07 Mata 2026, abaturage b'Akarere ka Burera bifatanyije n'abandi Banyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; iki gikorwa kikaba kimara iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo.
Ku rwego rw'Akarere, gutangiza Icyumweru cy'Icyunamo cyo Kwibuka kuri iyi nshuro Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rugaragara, mu Murenge wa Rugarama, kikaba cyabereye no mu midugudu yose igize Akarere.
Iki gikorwa kitabiriwe na Honorable Depite Nyiramana Christine wakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Perezida wa IBUKA mu Karere, Niyonizera Méthode n'abandi Bayobozi mu Karere.
Mu kiganiro, ubutumwa n'ubuhamya byatanzwe byahuriye ku kugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe n'aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw'iterambere, Ubumwe n'Ubudaheranwa n'ingamba zigamije gukemura ibyabidindiza.
Abitabiriye icyo gikorwa basabwe gukomeza gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bimakaza Ndi Umunyarwanda; bakirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo banyomoza abagoreka amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.






![]()








