TEGANYIRIZA EJO HAWE HEZA N’AH’ABAWE MURI EJOHEZA: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE ABWIRA ABATURAGE B’UMURENGE WA RUSARABUYE
Ku gucamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026, mu Mirege igize Akarere habaye Inteko z’abaturage.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yitabiriye inteko y’abaturage b’Akagari ka Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye.
Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye, kandi abasobanurira ibyiza byo kwizigamira muri iyi gahunda agira ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda."
Yagize kandi ati:"Muri EjoHeza, kwizigamira ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza. Muteganyirize ejo hanyu heza n’ah’abanyu mwizigamira muri iyi gahunda nziza ya Leta; bityo muzagire amasaziro meza. "
Yababwiye amavugurura yakozwe muri gahunda ya EjoHeza agira ati:"Ubu wakoresha igice cy'ubwizigame bwawe mbere y'imyaka 55, aho agera kuri 30% y'ubwizigane bwawe yakugoboka igihe cyose uyakeneye;70% y'ubwizigane bwawe akomeza kukubyarira inyunu kugeza ku myaka y'izabukuru. Umunyamuryango yemerewe kandi guhabwa pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite ubwizigame bwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 Frw)."
Yababwiye ko umunyamuryango wemerewe indi pansiyo igenwa n'itegeko yemerewe kubikuza agera ku 100% y'ubwizigame bwe n'inyungu zabwo, kandi ko umunyamuryango yemerewe guhabwa arenga 25% y'ubwizigame bwe n'inyungu zabwo mu gihe asigaye amuhesha pansiyo ya buri kwezi."
Nshimyimana yakomeje ababwira ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame agira ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda."
Yabakanguriye kandi kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco, bakitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo Umuganda.