MU NAMA N'ABARIMU N'ABAYOBOZI B'IBIGO BYO MU MIRENGE YA BUTARO NA KINYABABA, UMUYOBOZI W’AKARERE YABASABYE KWITA CYANE KU ISUKU Y’ABANYESHURI NO MU BIGO BAKORAMO

Uyu munsi, tariki 15 Werurwe 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile bagiranye inama n’abarimu n’Abayobozi b’ibigo by’amashuru bo mu Mirenge yavuzwe haruguru muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU.

Iyo nama yitabiriwe n'Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, CIP Tugirimana Jean Petit n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere mu ishami ry'uburezi ndetse n’abo muri iyo Mirenge. 

Yabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba, mu Murenge wa Butaro; aho, mu kiganiro bagiranye na bo babashimiye uruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kwimakaza isuku n'isukura, kurwanya ubukene, kwimakaza imiyoborere n’imitangire myiza ya serivisi.

Babasabye kuzamura ireme ry’uburezi bakorera hamwe mu kuzamura imitsindire y’Abana no gukundisha abana ishuri, gukurikirana hafi abana basiba ndetse n’abata ishuri, kugira uruhare mu gukangurira ababyeyi kugira uruhare muri gahunda yo guha abana ifunguro ku ishuri. 

Babakanguriye kugira indangagaciro ziranga Umuyobozi mwiza, babasaba gukorana neza na Komite z’Ababyeyi, guhanga udushya dukemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu burezi, guteza imbere isuku mu bigo bakoramo no kugira uruhare mu gukangurira abandi kugira isuku umuco. 

Babasabye kwibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu mitsindire y’abanyeshuri, kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwitabira umuganda, inteko z'abaturage, kwitabira siporo rusange no gukangurira abandi kwitabira izo gahunda. 

Babasabye kandi kuba aba mbere mu kwirinda no kurwanya amakimbirane, ubusinzi n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. 

Nyuma y’ikiganiro yagiranye na bo,Umuyobozi w’Akarere yakiriye, anasubiza ibibazi, ibitekerezo n’ibyifuzo byabo. Iki gikorwa cyo gusura abarimu n’Abayobozi mu Mirenge kimaze gukorwa mu Lirenge 14/17.

Umuyobozi w'Akarere yababwiye ingaruka umwana usiba ishuri n’urivamo ahura na zo agira ati:"Iyo umunyeshuri asibye ishuri; birumvikana ko hari ibyo abandi banyeshuri bitabiriye ishuri bigishijwe uwasibye atamenye. Mujye mwereka ababyeyi ko muri ibi bihe umurage mwiza ku mwana ari ukumwohereza ku ishuri aho akura ubumenyi butuma yibeshaho; agateza imbere umuryango; akagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu."

Yababwiye ko bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge; agaragaza ko ingaruka zo gusiba ishuri cyangwa kurivamo zitagera gusa ku munyeshuri; zigera no ku muryango we n’Igihugu muri rusange kubera ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’abo bana bidindiza iterambere ry’umuryango we; bikanagira uruhare mu kudindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Back