INCAMAKE Y’UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA WERURWE 2026 WAGENZE

Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi kwa Werurwe 2026 waranzwe ahanini n'ibikorwa by'isuku n'isukura, gucukura no gusibura imirwanyasuri n'imiyoboro y'amazi.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Viateur Munyurasi Gakara na bamwe mu bagize Inama Njyanama y'Akarere yakiriye mu Murenge wa Gahunga Honorable Senateri Ngarambe Telesphore aho bifatanyije n'abaturage gusibura umuyoboro w'amazi no gutunganya umuhanda mu Kagali ka Kidakama wangijwe n'amazi y'imvura aturuka muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga aciye muri uwo muyoboro. 

Uwo muganda witabiriwe kandi n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace n'Izindi nzego zikorera mu Karere zirimo Inzego z'umutekano.

Mu butumwa Abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda; babakanguriye kwitegura neza Igihembwe cy’ihinga cya 2026B, kwitabira umurimo no gukora cyane bakiteza imbere, kurangwa n'isuku  igihe cyose n’ahantu hose n’igihe, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato no kwitegura kwakira abanyeshuli bazaza mu biruhuko no kubakurikirana barindwa inda ziterwa Abangavu.

Babakanguriye kandi kwirinda amakimbirane mu muryango, kwirinda ubuharike; hakabaho gusezerana imbere y'amategeko, gukurikiza amabwiriza agamije kubungabunga ibidukikije no gukumira ibiza , kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwizigamira muri EjoHeza no gutanga Mituweli ya 2O26-2027.

Babasabye kandi kwita ku bageze mu zabukuru, kwirinda ibitera umutekano muke n'ubukene mu muryango birimo ibiyobyabwenge, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,amakimbirane, ubuharike n'ubushoreke no kuzitabira ibiganiro biteganyijwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda, bakirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yitabiriye umuganda mu Kagali ka Karangara, mu Murenge wa Rugarama; naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yitabiriye umuganda mu Kagali ka Rwasa, mu Murenge wa Gatebe. Abo Bayobozi; aho bifatanije n’abaturage mu muganda bakiriye, kandi bakemura ibibazo babagejejeho.

Back