INCAMAKE Y’IBYARANZE UMUHANGO WO GUTAHA KU MUGARAGARO IBIRO BISHYA BY'AKARERE KA BURERA
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024, mu Karere ka Burera habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by'Akarere bigeretse gatatu byubatswe mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye.
Ibi biro bigizwe n'ibyumba 58 abakozi bakoreramo. Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri Kamena 2021. Byuzuye bitwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni magana cyenda na mirongo icyenda n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine na bitandatu na magana atandatu na mirongo ine n’ane (2,996,546,644 Frw).

Uyu muhango witabiriye n'Abayobozi b'inzego zitandukanye barimo abaturutse ku rwego rw'Igihugu, ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru no ku rwego rw'Akarere. Witabiriye kandi n'abahoze ari Abayobozi b’Akarere ka Burera, Abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Burera n'Abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Burera.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice. Abashyitsi bitabiriye uyu muhango bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Dr Nyiramana Christine n'Abayobozi b'inzego zitandukanye zikorera mu Karere.

Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abakozi b’Akarere ka Burera kurushaho gutanga serivisi nziza; aha akaba yaragize ati:"Kuba mugiye gukorera mu biro bishya, byiza kandi binini, tugereranyije n’ibyo mwakoreragamo; kandi bijyanye n’icyerezo cy’Igihugu, bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza."
Yasabye abitabiriye ibi birori muri rusange gusigasira ibikorwa by’iterambere byagezweho; birinda kubyangiza; kandi bagatangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ababyangiza.

Ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by'aka Karere, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana yasabye ababyitabiriye kumufasha gushima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame; agaragaza ko ibi,kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye byagezweho kubera imiyoborere ye myiza na gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wafunguye ku mugaragaro iyi nyubako, yasabye abakozi b’Akarere ka Burera kurangwa n’imikorere n’imikoranire igamije kugira ngo umuturage arusheho guhabwa serivisi nziza.
Abaturage bishimiye kuba bagiye kujya bahererwa serivisi mu biro bishya kandi byiza; bagaragaza ko bafite icyizere ko serivisi igiye kurushaho kuba nziza.
Ndacyayisenga Anaclet ni umwe mu baturage bitabiriye uyu muhango. Yagize ati "Twishimiye iyi nyubako nshya y’Akarere kuko iri gutanga ubwisanzure ku bakozi, aha mbere byaratugoraga kumenya aho wasabira serivisi kuko winjiraga mu biro ugasanga hari gukoreramo abakozi benshi, ukayoberwa uwo wayisaba."
Undi muturage witwa Uzaberwa Clementine yagize ati "Ubundi aho Akarere kahoze gakorera ni ku ruhande cyane ariko ibi biro bishya biri hagati; byoroheye abaturuka mu Mirenge yose igize Akarere kuza gusaba serivisi ku rwego rw’Akarere."