HAMENWE LITIRO 2,200 ZA KANYANGA HANANGIZWA IBIRO 151 BY’URUMOGI
Nyuma y’Umuganda rusange usoza Werurwe 2026 mu Kagali ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga, habayeho igikorwa cyo kumena litiro 2,200 za Kanyanga; hanangizwa ibiro 151 by’urumogi byafashwe mu Cyumweru gishize biturutse ku bufatanye n'abaturage.
Icyo gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline, Hon.Senateri Ngarambe Telesphore, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Akarere ka Burera Lt Col Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere SP Viateur Munyurasi Gakara, bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ati:"Kanyanga,Urumogi n’ibindi biyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."
Yongeyeho ati:"Bitera kandi ababinywa indwara zinyuranye ziviramo bamwe kubura ubuzima. Na none kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bikangizwa. Ayo ni amafaranga aba apfuye ubusa; nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe bibyara inyungu."
Yabasabye kwirinda gutunda ibiyobyabwenge, kubikwirakwiza, kubicuruza no kubinywa; bakirinda kandi kwenga, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge; bakagira kandi uruhare mu kubirwanya; bagira inama ababikora yo kubireka, abinangiye bakabatangira amakuru.
Umuyobozi wa Polisi yababwiye ati:" Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu muri rusange. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Umuntu urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Na none umuntu ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.
Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.